Umunya-Côte d’Ivoire Sarah Doukouré yagizwe Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Doyen muri manda y’umwaka wa 2020/2021, ashimangira ko azashyira imbaraga mu mishinga yiganjemo iyo gufasha abagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.
Sarah Doukouré yahawe inshingano zo kuyobora Umuryango w’abagiraneza wa Rotary Club Kigali Doyen asimbuye Sebera Eddy.
Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’aba bombi wabaye ku wa 9 Nyakanga 2020. Witabiriwe n’abarimo abayobozi ba Rotary Clubs zo mu Rwanda na bamwe mu banyamuryango bazo, wabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.