NGO MANDATS Z’ABESPAGNOL ZATAYE AGACIRO? SIBYO ***Maître Twagiramungu Innocent***
  • il y a 9 ans
Ngo Mandats z’Abespagnol zataye agaciro ? SIBYO/ Maître Twagiramungu Innocent

Hararegwa abasilikare 40 bo muri FPR/Inkotanyi bagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’abanyarwanda benshi cyane biganjemo abo mu bwoko bw’ABAHUTU, n’abanyamahanga guhera mu mwaka w’1990 igihe FPR/Inkotanyi igabye intambara mu Rwanda.
Mu banyamahanga bishwe, harimo abakomoka muri Espagne. Iyo ikaba ari imwe mu mpamvu igihugu cya Espagne kitaye kuri ubwo bwicanyi bwa FPR, gisanga budakwiye gucecekwaa, maze kiyemeza kubitohoza neza.
Nibwo cyasohoraga urutonde rw’abasilikare 40 bagize uruhare rusumba abandi muri ubwo bwicanyi bukuriwe n’iterabwoba.
Mu minsi ishize, igihugu cya Espagne cyasubiye mu by’amategeko yacyo, maze gitangaza ko iby’izo mandats bisubiwemo.
Bamwe bati ziteshejwe agaciro, abandi bati 29 muri bo barakurikinwa mu rwego rw’izo mandats, abandi bati na bariya 11 ntibagizwe abere.
Umunyamategeko Maître Twagiramungu Innocent araduha ibisobanuro birambuye.
Uwaba afite nawe icyo yabivugaho, yatwandikira kuri ikonderainfos@gmail.com , tukazamuha micro.

Ikonderainfos, 10 octobre 2015
Recommandée